Ugukomanga ku rugi kwari
gukomeye kandi kurimo itegeko. Bishoboka ko ari inkoni yakoreshwaga yatumye uko
gukomanga kumvikana cyane. Emile yari afite hafi imyaka 14, mushiki we yari
afite imyaka 22 kandi uyu mushiki we yari afite uruhinja rumaze amezi make.
Umugabo wa mushiki we yari amaze imyaka mike agiye kugira ngo agerageze kubona amakuru y’uburyo
yacika.
Emile yakinguriye urugi
umuntu w’umurakare, wari umusirikare utarasekaga. Uyu musirikare yari umwe mu
bari barigaruriye agace k’iwabo. Uwo musirikare yaramubwiye ati, “Ejo saa mbiri
za mu gitondo muzitabe polisi.”
Mu gitondo cyakurikiyeho,
Emile yambaye inkweto ze za bote. Se yari yarazikoze mu mwaka wabanjirije uwo.
Zari inkweto nziza, izo se warimo yipfira yari yarakoranye urukundo azikorera
umwana we umwe w’umuhungu yagiraga. Zakozwe zijya kuba nini ho gato, ariko ubu
bwo ziramukwira rwose, kandi Emile yari atagikura. Afite imyaka 14, yumvaga izo
nkweto se yamukoreye zitamumereye neza nk’umuntu mukuru.
Yambaye igitambaro
kimurinda imbeho mu ijosi maze ahamagara mushiki we aramubwira ati: “Saa mbiri
zirabura hafi iminota 30!” Mushiki we yaramusubije ati: “Ndaje!” Aza afashe mu
maboko ye uruhinja rufubitswe neza, maze wa mubyeyi ukiri muto ajyana na musaza
we baramanuka bafata agahanda gato berekeje ku cyicaro cya polisi. Aho hari
uruvunge rw’abantu. Abapolisi banditse amazina yabo maze babajyana
gutegerezanya n’abandi. Aho hantu hari abantu benshi. Ikintu kidasanzwe ni uko
abari bahamagawe bose bari Abayahudi.
Abapolisi barababwiye
bati, “Kubera impamvu z’umutekano, tugiye kuba tubakuye mu mazu yanyu by’igihe
gito. Ntimugire ikibazo. Umutungo wanyu uzitabwaho neza cyane.
Kubera impamvu z’ibihe
by’intambara, muzagenda mu modoka zitwara imizigo, ariko urugendo ruzaba
rugufi. Ba bapolisi bashoreye rya tsinda ry’abantu maze baryerekeza aho igare
ry’umwotsi rihagarara. Igare ry’umwotsi ritwara imizigo ryahagaze aho maze
abantu bose baryinjizwamo. Umupolisi yaravugaga ati, “Ni ko bimeze, mwegerane.
Mureke n’aba bandi babiri bajyemo. Mwegerane cyane. Ni byiza!” Inzugi nini
z’icyuma zahise zikingwa; bahita bashyiramo n’icyuma kizifunga.
Abantu bari muri iyo
modoka bari bumiwe. Bafite ubwoba, kandi bahangayitse, bagendaga bongorerana.
Hanze bahumvaga induru n’urusaku rw’abantu biruka. Bumvise umuntu avugirije
maze umuntu w’umugome ahonda kuri ya modoka. Abantu bari imbere mu modoka barihinze,
bagasunikana, bakituranaho nyamara ntibagwe hasi kubera ko bari begeranye cyane
ku buryo nta wagwa hasi.
Umubyeyi yahumurije
umwana we witwa Hanan ati, “Nta kibazo, Humura Hanan.” Umwana nawe ati: “Ariko
ndashaka kwituma Mama!” Umubyeyi ati: “Urabikora mu kanya mwana wanjye!”Umwana
ati, “Oya Mama, sinshobora kwihangana.” Maze umubyeyi avuga yoroheje ati: “Ni
uko ngaho bikore mu ipantalo yawe.”
Rya gare ry’umwotsi
ryakomeje kugenda ryihuta, rikomeza inzira yaryo ikoze mu byuma. Muri rya gare
ry’umwotsi imbere, byari bikomeye. Ijoro ryaraguye maze muri iryo joro ryose,
iryo gare rikomeza kugenda ribomborana ryihuta n’imbaraga nyinshi ubudatuza.
Bwarakeye izuba rirarasa. Abari muri iryo gare nta kintu barya cyangwa banywa
bari bafite. Ikinuko cy’amazirantoki nticyari kigitera amazuru ikibazo.
Umukobwa w’inkumi
yatangiye gutaka agira ati: “Sinshobora kubyihanganira, sinshobora
kubyihanganira.” Yazamuye umutwe we maze awucisha mu mwenge muto wari hejuru
muri iryo gare. Urusaku rw’isasu rwaravuze, maze wa mukobwa agwa muri rya gare
yapfuye, amaraso yuzuye mu maso he hari heza. Igihe ijoro rya kabiri ryagwaga,
ubwoba bwinshi no kumirwa byasabye izo mfungwa.
Ku munsi wa gatatu, izuba
ryaracanye cyane. Rya gare ry’umwotsi ryageze aho birikomereye kugenda
rirahagarara. Habayeho urusaku rw’abantu, kuvuza induru, n’urusaku rutewe
n’inzugi zafungurwaga maze izo nzugi zirakingurwa. Babonye umucyo w’izuba
bananirwa kureba. Iryo tsinda ry’abantu bari buzuye inkari n’umwanda, banuka
basohotse muri iryo gare badandabirana kugira ngo basanganizwe urwunge
rw’amagambo mabi.
Kuraho! Vanaho! Abagabo bajye ibumoso! Abagore bajye iburyo!
Abagabo banyure aha. Abagore n’abana banyure iburyo.
Mwihute! Mutambuke vuba!
Emile yarashidikanyije. Abo bantu benshi bakomezaga bajya imbere. Mbese Emile
yari umugabo cyagwa yari umwana w’umuhungu? Bakomeje kubwirwa ngo, “Abagabo
muce aha. Abagore n’abana namwe munyure aha.”
Emile yari yambaye za
bote se yari yarakoze, ku buryo uwamurebaga yabonaga ari muremure. Yagaragaraga
ko ari umugabo.Yararebye maze arabukwa mushiki we wari wambaye igitambaro
cy’imbeho mu ijosi anatwaye ku rutugu kishywa ke. Mushiki we yagendaga muri cya
kivunge cy’abantu bihuta bagiye. Emile ntiyongeye kumubona ukundi. Mushiki we
bamujyanye mu byumba byabaga bifungiyemo ibyuka bihumanya. Emile yajyanywe mu
nkambi bafungiramo imfungwa z’intambara.
Emile yararokotse kugira
ngo avuge iyo nkuru y’ibyamubayeho kandi igitangaje muri yo ni imbaraga ya kwa
guhitamo kumwe yagize. Igihe yari ahagaze mu mahuriro y’inzira y’ubuzima, yari
guhitamo ate?
Uyu munsi urabazwa
ikibazo. Uhitamo ute? Buri munsi duhura n’ibintu bidusaba gukora amahitamo
menshi kandi ibi nibyo bigena amaherezo yacu. Buri gihe ntabwo tugira amahirwe
amwe nyamara hariho amahitamo agomba gukorwa n’abantu bose. Amahitamo meza
n’amabi. Aya mahitamo ashobora kugira ingaruka (nziza cyangwa mbi) ku burere
bwacu, umutekano, umutungo wacu ndetse no ku buzima bwacu uko byagenda kose.
Reka dufate ingero:
Ø Kunywa
itabi cyangwa kutarinywa ni amahitamo.
Ø Kunywa
ibisindisha cyangwa kutabinywa ni amahitamo.
Ø Gushyira
mu bikorwa akamenyero ko kwitungira amagara mazima cyangwa kutabikora ni
amahitamo.
Dr. Nedra Belloc na
Lester Breslow, bakora mu ishami ry’ubuzima bw’abantu muri rusange, i Berkeley
muri California,bakozeubushakashatsi mu
ngo 6928 z’abantu bakuru batuye ahitwa Alamenda muri California, baza gusanga
ko hari uburyo 7 bw’imibereho bwabaye
intandaro yo kurama cyane. Ubwo buryo ni ubu bukurikira:
1. Gusinzira mu buryo
buhagije (amasaha 7 kugeza ku 8 buri joro);
2. Kutagira ibyo urya
hagati y’amafunguro agenwe (Kutaryagagura);
3. Ifunguro rya mu
gitondo rya buri munsi ryuzuye;
4. Kugumana ibiro
by’umubiri bigenwe bijyaniranye n’uburebure bw’umuntu, uko amagufa ye ateye
ndetse n’imyaka ye y’ubukuru;
5. Gukora imyitozo
ngororangingo ya buri gihe;
6. Kudakoresha ibinyobwa
bisindisha;
7. Kutanywa itabi.
Ugukurikirana iyi
myifatire kwakozwe mu myaka 9 kwagaragaje ko umubare w’ibyo umuntu yakurikije
akabigira akamenyero mu mibereho igamije ubuzima buzira umuze, byagiranye isano
itaziguye ku kuba bapfa cyangwa ntibapfe. Kiriya gihe cy’imyaka 9 kirangiye, basanze
ko mu bantu bubahirije ziriya ngingo uko ari 7, abagabo 5,5 ku ijana n’abagore
5,3 ku ijana gusa nibo bapfuye ugereranyije n’abagabo 20 ku ijana n’abagore
12,3 ku ijana bapfuye , igihe
hubahirijwe gusa ingingo 3 cyangwa
se munsi yazo icyarimwe.
Ø Gukora
imyitozo ngororangingo cyangwa kutayikora ni amahitamo.
Ø Kunywa
amazi ahagije cyangwa kutayanywa ni amahitamo.
Ø Kwishyiramo
ko ahazaza hazaba habi cyangwa ko hazaba heza ni amahitamo.
Ø Kwiringira
Imana cyangwa kutayiringira ni amahitamo.
ICYO BITWIGISHA MU
BY’UMWUKA
Ubuzima bugizwe
n’amahitamo. Buri mwanya wose tuba duhamagarirwa guhitamo. Guhitamo neza
cyangwa nabi mu by’ubuzima ni urugamba rukomeza. Urugamba nk’urwo runarwanwa mu
ntambara y’iby’umwuka. Uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera. Ariko njye
n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka. (Yosuwa 24:15).
Mu mahitamo yose tugira,
uguhitamo kw’ishingiro ni uguhitamo Imana. Mbese ntidukwiriye guhitamo kugirana
umubano n’Imana? Yego. Dukwiriye kubihitamo! Biradukwiye kubera ko muri uyu
mubano havamo: amahoro, ibyishimo, ukwihangana, ukwirinda, urukundo, ubugwaneza,
ubudahemuka, kwicisha bugufi, ukubonera.
Tugomba kwitonda kugira
ngo buri munsi duhitemo neza, bityo Imana ishobora kuzuza imibereho yacu
ibyishimo n’umunezero.
0 Comments